in

Abakinnyi icyenda batemerewe gukina umunsi wa cyenda wa Primus National League

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza muri izi mpera z’icyumweru, aho haraba hakinwa umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Kuri uyu munsi wa cyenda uteganyijwe gutangira gutangira kuri uyu wa Gatanu, hari abakinnyi icyenda batemerewe gukina harimo batatu ba Entincelles na babiri ba Rayon Sport.

Niyonkuru Sadjat na Onana Esomba Leandre ba Rayon Sport ntabwo bazagaragara ku mukino bafitanye na AS Kigali ku wa Gatandatu, mu gihe Rwabuhihi Prince nawe atazakina ku ruhande rwa APR FC ku mukino bafitanye na Marines kuri uwo munsi.


Andi makuru:


Entincelles izerekeza ku kibuga cya Police FC idafite abakinnyi batatu harimo Jean Bosco Akayezu, Bizimungu Omar na Fabrice Raymond, mu gihe Nsabimana Eric ariwe uzaba adahari ku ruhande rwa Police FC.

Abandi bakinnyi batazagaragara kuri uyu munsi wa cyenda wa shampiyona ni Saddick Sulley wa Bugesera, Kaneza Augustin wa Gasogi United, na Robert Mukhogotya ku ruhande rwa Mukura VS.

Aba bakinnyi bose ntabwo bazagaragara kuri uyu munsi wa shampiyona kubera ibibazo by’amakarita.

Imikino y’umusi wa cyenda iteganyijwe

Ku wa Gatanu, 17 Ukuboza

15:00 | Bugesera vs Etoile de l’Est

15:00 | Gasogi United vs Gorilla FC

15:00 | Rutsiro FC vs Espoir FC

Ku wa Gatandatu, 18 Ukuboza

15:00 | AS Kigali vs Rayon Sport

15:00 | Marines vs APR FC

15:00 | Mukura VS vs Kiyovu Sport

Ku Cyumweru, 19 Ukuboza

15:00 | Police FC vs Entincelles

15:00 | Gicumbi FC vs Musanze

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore mwiza utangaje cyane kw’isi nta zuru agira (Amafoto)

King James noneho areruye, umva ibyo atangaje ku mukobwa bari mu rukundo.