in

Reba uburyo gusomana bigira ingaruka nziza ku bakundana.

Twifashishije urubuga dukesha inkuru zizewe z’ubuzima healthline twabakusanyirije izi ngaruka nziza ugirwaho no gusomana, kuki wabikora?

Mu gihe ufite uwo ukunda mujye mugira umwanya wo gusomana kuko bibafasha muri ibi bikurikira:

  • Bivubura imisemburo yongera akanyamuneza mu mubiri.
  • Bigufasha gushyira hamwe no kumvikana birushijeho n’uwo mubikoranye kuko bigabanya ibyatera urwango hagati yanyu.
  • Ababiko bibongerera ikizere kuko uba ubonako wizewe n’undi muntu.
  • Bigabanya umuhangayiko (stress) maze ugakora ibyo ushinzwe nta mpagarara mu mutwe.
  • Bikugabanyiriza ibyago byo kurwara cg kuzahazwa na zimwe mu ndwara zo mu muntwe nka Anxiety.
  • Bifasha imitsi iyobora amaraso bikanakugabanyiriza ibyago byaturuka ku ndwara z’umuvuduko w’amaraso n’umutima
  • Bizamura ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara zimwe na zimwe.
  • Bifasha umubiri wawe gushyira ku kigero gikwiye cholesterol biganisha ku gufasha umutima wawe.
  • Ku kigero utabonesha amaso yawe bigufasha kugabanya amavuta n’ibinure mu mubiri.
  • Bifasha abashakanye kubaka no gutera akabariro neza.
  • Ni gute twamenye ko gusomana ari ingenzi kugeza ubwo tubakusanyirije ibi byiza byabyo muri iyi nkuru? nubwo twizewe twifashisha abahanga bakadukarishya. mu kubategurira iyi nkuru twashingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Adrienne Santos-Longhurst bwemezwa na muganga Janet Brito mu nkuru wabona ukanze HANO

Ni ingenzi ko ubyitondera kandi, gusomana bishobora kuba intandaro yo guhererekanya indwara zo mu kanwa cg se indwara y’umwijima ikomeje kwica benshi. si ngombwa ko ibyo byoza wazenguruka muri benshi ubishakishamo. Ni ingenzi ko ugira uwo wizera bikaba akarusho ko aba wawundi mwashakanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda ukinira Man United arifuzwa na Ipswich Town ku ntizanyo

Ni Akumiro: Pasteri yahaye abakobwa amakariso ariho amafoto ye kugirango bazabone abagabo