in

Umunyamategeko Mpuzamahanga yagiriye inama ikomeye APR FC ishobora kwishyura umutoza Mohammed Adil arenga miliyoni 570

Uyu munsi tariki 14 Ugushyingo 2022, ukwezi kuruzuye neza Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi yakiriye telefoni imuhagarika mu kazi mu gihe cy’ukwezi.

Ku munsi nk’uyu mu kwezi gushize, ni bwo Team Manager wa APR FC, Maj Jean Paul Uwababyeyi ndetse n’Ushinzwe Icungamutungo mu Ikipe, Kalisa Georgine bahamagaye Umunya-Maroc Adil amumenyesha ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumuhagarika kubera guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’ikipe.

Guhera ubwo umwuka mubi watangiye gututumba muri APR FC, amwe mu mabanga yisuka hanze, ibitari bimenyerewe muri iyi kipe yegamiye ku Gisirikare.

Ahari umuriro hatangiye kuboneka umwotsi ndetse urunturuntu rutangira kuvugwa hagati ya Adil, ubuyobozi ndetse n’Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o ufatwa nk’izingiro ry’iki kibazo.

N’ubwo tariki ya 14 Ukwakira ari bwo Adil yahamagawe amenyeshwa ko yafatiwe ibihano, byasabye ko ategereza iminsi itatu, ni ukuvuga tariki ya 17 Ukwakira 2022, aba ari bwo ahabwa ibaruwa imuhagarika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru yemeza ko Adil akibwirwa ko ahagaritswe yisabiye ko yahita ahabwa ibaruwa niba koko ibihano bye bikurikije amategeko ariko abamuhamagaye bamumenyesha ko nta kibazo yategereza igikurikira.

Iri hagarikwa kandi ntiryasize na Kapiteni w’Ikipe ya APR FC, Manishimwe Djabel watangaje amagambo akomeye ku mutoza we nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC.

Manishimwe waje guca bugufi akisegura ku byo yatangaje, na we yahawe ibihano by’ukwezi ahagarikwa gukina imikino y’ikipe, kwitabira imyitozo ndetse n’umwiherero mu kwirinda ko yateza umwuka mubi muri bagenzi be.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga na we akaba agiye kugaruka mu ikipe nk’uko byari bisanzwe nyuma yo gusoza ibihano.

Tariki 17 Ukwakira, Adil akimara guhabwa ibaruwa imusezerera yahise ajya ku mukino wa Shampiyona ikipe ye yagombaga kwakiramo Police FC abuzwa kwinjira nk’umutoza w’ikipe. Yasabye kwiyishyurira nk’umufana usanzwe nabwo baramwangira ahubwo umwe mu bayobozi b’ikipe amumenyesha ko atemerewe kureba uyu mukino birangira atashye ajya kuwurebera mu rugo.

Ibi byasembuye uyu mutoza ari na yo mvano yo kuvuga ko APR FC yamusuzuguye. Uwo mukino watojwe n’uwari umwungiriza we Ben Mussa wahise afata inshingano nk’umutoza mukuru w’agateganyo kugeza n’ubu.

Nyuma y’iminsi icyenda mu bihano tariki 22 Ukwakira 2022, (uhereye igihe APR FC yamuhagarikiye kuri telefoni ngendanwa), amakuru ni bwo yatangiye kujya hanze ko Adil yaba atameranye neza n’abayobozi be.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ko APR FC yamusuzuguye, ko we na yo bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil wari umaze kurakara cyane tariki 24 Ugushyingo 2022 yafashe rutemikirere yerekeza iwabo muri Maroc nyuma yo kuvuga ko ari mu bihano atemera.

APR FC ishinja Adil guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo, itangaza ko yamuhagaritse ikurikije itegeko ry’umurimo ry’u Rwanda, mu gihe we avuga ko ntaho byabaye ku Isi ko umutoza ugengwa n’amategeko ya FIFA ahagarikwa ku kazi.

Uyu mugabo we ashinja kandi APR FC kumuhagarika ikoresheje telefoni ngendanwa, ikamuha ibaruwa nyuma y’iminsi itatu, ibyo avuga ko bidakurikije amategeko.

– Ni iki kigiye gukurikiraho?

Itariki Adil yagombaga gusorezaho ibihano yasanze atari mu Rwanda hafi y’ikipe ye.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko nyuma y’ukwezi kuzuye kw’ibihano Adil yari yaragenewe, APR FC igiye kumwandikira ibaruwa ya mbere ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira, imumenyesha ko ibihano yari yarahawe birangiye yagaruka mu kazi.

Adil usa n’uwatsembye kuba yagaruka muri APR FC, aramutse abyanze nyuma y’iminsi itatu yakandikirwa indi baruwa mbere y’uko iminsi itanu ishira akaregwa muri FIFA nk’umukozi wataye akazi.

Hari amakuru avuga ko APR FC yagerageje kwifashisha Umunyamategeko w’Umubiligi uzobereye mu manza z’umupira w’amaguru kugira ngo afashe iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuburana uru rubanza ishobora gusabwa kwishyura uyu Munya-Maroc miliyoni 570 Frw mu gihe hakifashishwa inzira y’amategeko.

Uyu munyamategeko ntiyashoboye gukorana na APR FC ndetse yayigiriye inama yo kurekura Adil kuko kumugarura ntacyo byakemura ahubwo byakomeza guteza umwuka mubi mu ikipe.

Ku ruhande rwa Adil, we ari muri Maroc mu biruhuko nyuma yo gusubira iwabo atemera ibihano yahawe, afite abanyamategeko batatu yiteguye kuzifashisha mu rubanza.

Umutoza Adil aheruka gutoza APR FC ubwo yatsindaga Marines FC ibitego 2-0 tariki 12 Ukwakira 2022 kuri Stade ya Kigali.

Mu mikino ine APR FC imaze gukina Adil Mohammed yarahagaritswe, yanganyije ibiri, itsinda ibiri. Yanganyije na Police FC 1-1 kuri Stade ya Kigali tariki 17 Ukwakira, inganyiriza i Rusizi na Espoir FC 0-0 tariki 3 Ugushyingo mu gihe yatsinze Gorilla FC 1-0 tariki 6 Ugushyingo na Sunrise FC yayikuyeho amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali tariki 13 Ukwakira 2022.

APR FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 14 mu mikino irindwi (isigaranye ibirarane bibiri), ikurikira Kiyovu Sports ya mbere n’amanota 20 na Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 18.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto ya Papa Francisco yagaragaye ari gusangira ifunguro n’abakene nyakujya yakoze ku mitima y’abantu benshi

Mu mafoto reba uburyo Kapiteni wa Argentine Lionel Messi yasesekaye i Qatar mu myiteguro y’igikombe cy’isi