in

Umunyamakurukazi ukunzwe cyane kuri Televisiyo imwe mu Rwanda, yarongowe n’umusore wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’America

Umunyamakurukazi ukunzwe cyane kuri Televisiyo imwe mu Rwanda, yarongowe n’umusore wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Umunyamakuru wa Isango Star ubifatanya no gukora kwa muganga ku bitaro bya Muhima, Umurungi Rosine uzwi nka Hilson, yakoranye ubukwe na Ndayishimiye Fiston utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umurungi Rosine Wilson. Uyu muhango wabereye mu busitani bwa Heaven Garden ku Irebero.

Uyu muhango wakurikiwe no kujya gusezerera imbere y’Imana. Uyu muhango wo wabereye muri Église Apostolique Pour le Réveil du Rwanda.

Nyuma y’ibi birori, abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa Heaven Garden ku Irebero n’ubundi ahari habereye imihango yo gusaba no gukwa.

Ni ubukwe bwarimo inshuti n’abavandimwe ba Hilson na Fiston ndetse n’abo bakorana mu kazi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi ni bwo bari basezeranye mu mategeko mu muhabgo wabereye mu Murenge wa Muhima.

Amakuru twamenye ni uko Umurungi atazihta ajyana n’umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe kuko hari imishinga afite yifuza kubanza gusoza ubundi akazagenda umwaka utaha.

Umurungi asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star TV mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ ariko akabifatanya n’umwuga wo kuvura mu bitaro bya Muhima.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubanza bazatega indege 2 kubera ubwinshi bwabo! Urutonde rw’abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports bazajya muri Libya rwagiye ahagaragara

Ubuse disi yabikoreye iki? Paul Pogba wafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi agiye kumara imyaka myinshi adakina umupira w’amaguru