Ubuse disi yabikoreye iki? Paul Pogba wafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi agiye kumara imyaka myinshi adakina umupira w’amaguru.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Paul Pogba wanayifashije kwegukana igikombe cy’Isi ubu akaba akinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani ashobora kumara imyaka iri hagati 2 cyangwa 4 mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukoresha imiti itemewe izwi nka “doping”.
Ibi byamenyekanye nyuma y’umukino ikipe ya Juventus yarimaze gukinamo na Udinese maze uyu musore w’umuhanga cyane ukina hagati mu kibuga bamufashe ibipimo basanga yarakoresheje imiti itemewe mu mupira w’amaguru.
Paul Pogba yahawe iminsi itatu yo kujurira kuri ibi bimenyetso gusa biramutse bimuhamye yamara imyaka twavuze haruguru adakandagira mu kibuga.