Umunyamakuru w’imikino wakoreraga Radio Flash FM mu kiganiro The Evening Drive, Kwizera Abel Deus yerekeje kuri Radio 10 gusimbura Mugenzi Faustin ‘Faustinho’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2023, nibwo Radio&TV 10 Rwanda ibinyujije ku Mbuga Nkoranyambaga zayo yemeje ko yamaze gusinyisha umunyamakuru mushya Kwizera Abel Deus.
Uyu munyamakuru azajya yumvikana mu biganiro bitandukanye bya Radio&TV 10 Rwanda by’umwihariko ikiganiro Ten Zone gisanzwemo abandi banyamakuru barimo Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili na Imanishimwe Cedric uzwi nka Keza Cedro.
Kwizera Abel Deus yakoreye ibitangazamakuru birimo Sana Radio, Radio 1 na Flash FM, agiye gusimbura Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ uheruka kwerekeza kuri Ishusho TV.