in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Umunyamakuru wa BTN TV yahuye n’uruvagusenya afungirwa mu rugo rw’umuturage yagiyemo gutara inkuru

Umunyamakuru wa BTN TV  yahuye n’uruvagusenya ubwo yari ari mu kazi agiye gutara inkuru y’umuturage ahohotera abaturanyi akabanahoza ku nkeke.

Uyu munyamakuru ntago byamugendekeye neza ubwo yageraga mu gipangu cy’umuturage witwa Munyembibi Theoneste ushinjwa n’abaturage kubahoza ku nyeke, aho yagezemo uyu nyirigipangu akanga ko asohoka amubwira ko nasohoka aramutema.

Uyu mugabo Munyembibi Theoneste ubarizwa mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko akagari ko Kibagabaga atungwa agatoki n’abaturage ko abahohotera akanabahoza ku nkeke.

Uyu munyamakuru yaje aje kureba icyo kibazo ukuntu kimeze kandi aza ashaka no kwibariza Munyembibi  niba ibyo bamuvugaho ari byo, ni muri urwo rwego yinjiye mu gipangu cya Munyembibi, aho yangiwe gusohoka hakitabazwa inzego zibishinzwe.

Abaturage bari aho ibyo biba baganiriye na BTN TV bavuga uko uyu munyamakuru yafunguwe mu gipangu akangirwa gusohoka.

Ati:”Ibintu byabaye by’umunyamakuru byabaye mbireba, yaje gufotora nyirinzu Munyembibi araza aramusunika afata kamera, uti ngo si nshaka ko ufotora hano hantu. Uhafotora nka nde? Ageze hano aramubwira ati ngo ntago uva hano.”

Si uwo munyamakuru yari ahoteye wenyine dore ko hari n’abaturage yakubise akabajegeza. Urugero ni nk’uyu waganiriye na BTN.

Ati:”Munyambibi yankubitiye ku gipangu angira igisenzegere, si nge akubise ngenyine hari n’abandi yakubise nk’uko impapuro zizagenda zibigaragaza”

Ubwo uyu munyamakuru yari afungiwe muri icyo gipangu abaturage bagerageje ku mutabariza inzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku karere habura abutabazi.

Uyu munyamakuru yaje gusohoka muri icyo gipangu hitabajwe abandi banyamukuru bagenzi be, bamutabarije ku zindi nzego zisumbuyeho akaza kurekurwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hagenimana Meschack
Hagenimana Meschack
2 years ago

None c uwo munyamakuru nta mazina agira?mwavuzemo umuturage gusa ark umunyamakuru ntimwamuvuga.Iyi nkuru ntiyuzuye,nta bunyamwuga igaragaza

Ihere ijisho amasitade azakira imikino ya CHAN 2022 Amavubi ashobora kuzitabira

Ni abavandimwe bakina ari n’abavandimwe! Ubwiza bwa Linda na Brendah bakinana muri filime ikunzwe na benshi (Amafoto)