in

Ni abavandimwe bakina ari n’abavandimwe! Ubwiza bwa Linda na Brendah bakinana muri filime ikunzwe na benshi (Amafoto)

Carmene Ishimwe ukina yitwa Linda na Annelyse Karasira ukina yitwa Brendah muri filime ya The Secrets ni bamwe mu bakinnyi ba filime bamaze kumenywa na benshi. Aba bakobwa babiri ni abavandimwe mu buzima busanzwe usibye no kuba bakinana muri filime ari abavandimwe.

Mu kiganiro Carmene na Annelyse baherutse kugirira kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube bahishuye ko Carmene ukina yitwa Linda ariwe muto kuri Annelyse ukina yitwa Brendah nubwo muri filime Linda ariwe ukina ari mukuru.

Aba bakobwa babiri kandi muri iki kiganiro bagiye bavuze bumwe mu buzima bwabo aho banagiriye inama urubyiruko muri rusange. Annelyse yagiriye inama urubyiruko ko rugomba kwihangana muri byose kuko nta kintu na kimwe bazageraho batabanje kwihangana.

Carmene nawe yabwiye urubyiruko ko bagomba kubaha ibitekerezo bya bagenzi babo kuko buri wese aba afite uko atekereza ibintu bityo buri wese agimba kubahwa kubera ibitekerezo bye.

Amwe mu mafoto ya Brendah (Annelyse) na Linda (Carmene) bakina muri filime The Secret:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa BTN TV yahuye n’uruvagusenya afungirwa mu rugo rw’umuturage yagiyemo gutara inkuru

Uburebure bwa Miss Umunyana Shanitah bwatumye umunyamakuru wa RBA agaragara nkupfukamye (Amafoto)