Umunyamakuru Murindahabi Irene usanzwe ari umujyana mukuru w’umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona akomeje kugaragara akanyamuneza yatewe nuyu muhanzi nyuma y’uko indirimbo ze zikomeje kwesa uduhigo dutandukanye.
Dusubiye inyuma gato, Niyokwizerwa Bosco yatangiye gufashwa na Murindahabi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ubigenza ute? Nayo yakunzwe mu minsi ishize.Nyuma yaho, uyu muhanzi yaje gufata urugendo ajya kuri Radiyo na tereviziyo Murindahabi yahoze akorera maze ashima uburyo ari umuhanzi w’umuhanga ahita amuha n’ikiganiro kuri tereviziyo.
Uyu muhanzi ufite ubuhanga mu kuririmba ndetse no gucuranga avuga ko atigeze yiga muzika ngo ahubwo ni impano Imana yamuhaye.
Kuririmba avuga ko yabikuranye ngo ariko yaje gutekereza ukuntu yakwiga na gitari kugira ngo agire impano ikomeye arabikora.
Kubera ukuntu afite ubumuga bwo kutabona no kuba avuka mu muryango ukennye avuga ko hari igihe cyageze ashaka kwiyahura ngo kuko yari yarihebye kuko atumvaga ko ari umuntu nk’abandi.
Indirimbo aherutse gusohora yitwa “Seka” imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri channel ye ya Youtube , ari nayo mpamvu uyu munyamakuru akomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze akerekana uburyo anejejwe niyi mpano ya Niyo Bosco.Niyo Bosco na we ntiyacecetse kuko yashimiye byimazeyo abakomeje kumufasha kwamamara, ndetse avuga ko ashimiye cyane uwagize urahare wese ngo ibi bibe.Ni ibintu bidasanzwe ko umuhanzi nk’uyu ukizamuka agira 1 million yabarebye igihangano cye.
Kanda hano hasi urebe amashusho y’indirimbo “Seka” ya Niyo Bosco