in

Umunkinnyi ukomeye wa Rayon Sports wahamagawe mu ikipe y’igihugu yiyemereye ko nta rwego arageraho rwafasha Amavubi kugera kure

Rutahizamu uheruka gukurwa n’ikipe ya Rayon Sports Tuyisenge Arsene wari uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yitangarije byinshi bigaragarako nta rwego aragira rwo gukinira Amavubi.

ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye n’ikipe ya Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, bazagukurwamo batsinzwe igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’umukino Umukinnyi wa Rayon Sports yagize ibyo atangaza benshi batangira kuvuga ko nta rwego rwo gukinira ikipe y’igihugu aragira.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko yahamagawe mu ikipe y’igihugu nta myaka 2 ishize akinnye imikino y’umurenge( Umurenge kagame Cup), bivuze ko ntabunararibonye buhagije aragira bwo kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Tuyisenge Arsene yavuye gukinira Umurenge aribwo yahise yerekeza mu ikipe ya Espoir FC muri iyi kipe yamaze umwaka umwe gusa ahita agurwa na Rayon Sports. Urugendo avuga ko ari ruto ugereranyije n’inzira abandi banyuramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Grand P yagaragaye ari mu mikino y’urukundo n’umukunzi we w’imiterere idasanzwe byavuzwe ko batandukanye (Amafoto)

Hamenyekanye abakinnyi b’Amavubi bagize amanota macye cyane mu maso y’umutoza Carlos Ferrer