in

Hamenyekanye abakinnyi b’Amavubi bagize amanota macye cyane mu maso y’umutoza Carlos Ferrer

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer ntabwo yashimishijwe n’umusaruro w’abakinnyi batanu yari yahamagaye.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, nibwo Amavubi yatsinzwe na Ethiopia igitego 1-0, uyu mukino waje usanga uwo ibihugu byombi byari byanganyije 0-0 i Dar es Salaam ku itariki ya 26 Kanama 2022.

Nyuma y’uko u Rwanda rubuze itike ya CHAN 2023 izabera muri Cameroon, umutoza Carlos Alos Ferrer ntabwo yanyuzwe n’urwego rw’imikinire rw’abakinnyi batanu bakinira amakipe atandukanye.

Abo bakinnyi ni Bishira Latif wa AS Kigali, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports, Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC, Ganijuru Elie wa Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wa APR FC.

Aba bakinnyi uko ari batanu ntabwo Carlos Alos Ferrer yigeze abashyira ku rutonde rw’abakinnyi yakoresheje mu mukino wo kwishyura, ndetse amakuru yizewe ni uko yanenze urwego rwabo rw’imikinire.

Carlos Alós Ferrer yaboneye izuba mu Mujyi wa Tortosa muri Espagne ku wa 21 Nyakanga 1975. Nk’umutoza afite Impamyabushobozi y’ibijyanye n’Imitoreze ya UEFA Pro.

Uyu mugabo afite ubunararibonye muri ruhago. Yabaye umunyezamu kuva mu 1993, atangira urugendo rwo gutoza mu 2003.

Nk’umutoza yanyuze mu makipe atandukanye muri Afurika n’u Burayi; yatoje muri FAR Rabat, Ex Enosis FC, Qatar SC, FC Kairat, Ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan, Pogon Siedlce, TD FC Barcelona, Kitchee yo muri Hong Kong n’ayandi.

Tariki 29 Werurwe 2022, nibwo Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer yatangajwe nk’Umutoza mushya w’Amavubi asimbura Mashami Vincent wari umaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunkinnyi ukomeye wa Rayon Sports wahamagawe mu ikipe y’igihugu yiyemereye ko nta rwego arageraho rwafasha Amavubi kugera kure

Mu mafoto aryoheye ijisho umukunzi w’umupira w’amagura atabura kureba, abakinnyi b’ikipe ya Ethiopia bakiriwe nk’abami bageze iwabo