Niba ibi bintu bikubaho mu rukundo cyangwa undi mufitanye umubano udasanzwe, birakwiyeko ugira icyemezo ufata kuri uryo rukundo mufitanye. Rwose tudaciye kuruhande, si urukundo ruzaramba, si ngombwa ibyo ukora ngo urukomeze kuko si urukundo rufashe.
1.Wirukana undi muntu ushaka ko mwakundana
Niba ubona uwo ukunda, ntarukundo we akwereka, kuki wowe usubiza abandi bashaka ko mukundana inyuma? Niba ushaka kubona umuntu mukundana by’ukuri, kuki abo ubasubiza inyuma kandi ubona uwo wita umukunzi wawe ari uguhatiriza? Ibyo ubona byazakugeza kuki? Ubona urwo rukundo rwazaramba?
2.Imyitwarire ye iteye ubwoba uyitekereza muburyo bwiza
Niba agusebya mubandi mugiihe muganira, ugasanga wowe urigufata ko aruko arimo atera urwenya ngo museke, ndakubwira ukuri ko urukundo rwanyu rutazigera ruba urw’ukuri. Niba kandi mubanye nk’inshuti zikomeye, ukaba umukunda, akaza mukareba filime, mukareba imikino, n’ibindi mwakora muri kumwe, mukuri niba ntakindi muvuga ugakomeza umwisiritaho, bizakomeza mureba izo filime gusa, kandi ntazigera akwiyumvamo nk’uwamubera umukunzi nyakuri. Kuri we akomeza kumva uri uw’ingenzi kuza mukareba filime gusa.
3.Umuha agaciro muri wowe ariko we ntako aguha
Niba ujya ahantu, ukaba wagura akantu uziko yishimira ngo ukamuhe, ukakamuha, ariko we akaba azi ibyo yishimira ntihagira icyo aguha, menyako atakwiyumvamo. Umubano hagati y’abantu uba ugizwe n’ibintu 2: gutanga no kwakira. Niba uwo ukunda, ushobora kumuha akakira ariko akaba we ntakintu yaguha, ndakubwiza ukuri urukundo rwanyu ntirufashe …. Ni iki cyatuma utekereza ko ibyo byazahinduka?
4.Inshuti zikubwiyeko uwo ukunda atagukunda murashwana
Inshuti kenshi na kenshi ziba umutwaro, ariko niba inshuti nyinshi zawe zikubwirako uwo ukunda atagukunda, ko ari wowe umwikururaho, uhita ujya mubicu, ubereka uburyo umukunzi wawe agukunda by’akataraboneka. Kenshi usanga bigoye kumva ukuri ubwiwe n’abandi, ariko murukundo, niba babona buri gihe umuntu iyo agukeneye uba uri kuboneka, ariko we wamukenera akaba buri gihe aguha ubusobanuro ko ahuze, hari icyo inshuti zawe zibonamo aho. Kubikubwira, si ugushaka kugusaza, ahubwo baba bakubwira ukuri babona.
5.Utanga impamvu atagusubiza SMS cyangwa adahita afata telefone akokanya.
Ugahamagara umukunzi wawe akakubwira ngo nyihanganire ndahuze, nyuma akamara umunsi ataraguhamagara cyangwa ngo akubwire ko ari kuboneka. SMS umwoherereje, arazireba ikibaza impamvu ituma agusubiza bikamuyobera, ugategereza amasaha n’andi ko agusubiza, rwose ntabiciye kure, urukundo rumeze rutya ntaho rugana. Niba umuhamagara ntakwitabe, ntahite aguhamagara, ukamwandikira SMS none ejo agatinda kugusubiza, nshuti yajye, si uko aba yibagiriwe telefone murugo. Ahubwo ntiyiyumva ko mukundana. Kuba atiyumva ko mukundana, nibyo bituma atinda kugusubiza no kuvugana nawe.
6.Umusura kenshi ariko we ntashobora kugusura na rimwe
Ufata umwanya ukajya gusura umukunzi wawe aho aba, rimwe na rimwe mukagira ibyo mukora. Iyo bimeze gutya, ahora akeneye ko uza ariko we ntabe yagusura aho uba kuko ataba akwiyumvamo. Aba akeneye icyo uza umuzaniye gusa. Niba umukunzi wawe ufata gahunda zo kumusura ariko we atagusura, menya ko urukundo ntarwo agufitiye.
7.Ibikorwa bye byose ubireba muburyo bwiza gusa
Niba ibintu byose, kabone n’ibibi, ugenda ukabigoragoza kugira ubibone nk’ibyiza, aha arukundo ni urwo guhatiriza. Niba ushaka kumenyako umukunzi wawe agukunda, ugomba kubirebera mubikorwa akwereka. Bivuzeko rero, ibikorwa bye aribyo byaguhamiriza ko agukunda by’ukuri. Naho amagambo aroroha kuuyavuga.
8.Umuvuga mubandi ko ari umukunzi wawe ariko we ntiyigera akuvuga na busa
Ufite umukunzi, wowe aho ugeze munshuti zawe, iyo bazmuye ikiganiro utangira kubabwira imishinga mufitanye n’uwo mukunzi ndetse nuko mumeranye mu rukundo. Gusa ikibabaje, ni ugusanga we atajya akuvuga n’ahantu nahamwe. Jya umenyako atagukunda, ko ari wowe umuhatira urukundo adakeneye. Niba nawe bimeze bitya, tekereza icyo wakora.