in

Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda 2019, yagize icyo avuga ku makuru akomeje kuvuga ko imodoka nshya afite aherutse kwerekana yaba yarayiguriwe n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria baherutse guhura ubwo yari mu Rwanda

Umukundwa Clemence wamenyekanye nka Cadette akaba umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, yamaganiye kure abavuga ko yaguriwe imodoka n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria baherutse guhura ubwo yari mu Rwanda.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe izi nkuru, nyuma yaho uyu mukobwa atangaje ko yavuze imodoka ya KIA Niro, gusa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakavuga ko yayiguriwe na Davido baherutse guhuza urugwiro ubwo yari mu Rwanda tariki 17 Kanama 2023.

Guhura kw’aba bombi kwakurikiwe n’inkuru nyinshi zivuga ko uyu mukobwa yagiranye ibihe byiza na Davido akagera no mu cyumba yari acumbitsemo.

Ibi byose Cadette yabyamaganiye kure mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi, avuga ko imodoka yaguze ariyo yari yarasengeye kuva kera, ndetse yayiguriye atayiguriwe n’umugabo cyangwa Davido nk’uko bamwe babivuga.

Yagize ti “Umuntu ukora uzi ko ushobora gukora ukaba wagura imodoka ntabwo yabona nayiguze ngo ahite avuga ko hari ahandi nayikuye, ahita yumva ko nanjye nakoze nkawe, niba uzi ko kwicuruza bishobora kuguha imodoka wowe wicuruje kangahe ubona iki? wowe nk’umugabo ko tuzi ko wirirwa ushuka abana b’abandi wowe wabahaye iki ?.”

“Imodoka ni iyanjye kandi narayiguriye, ikindi kandi Imana itanga umugisha, si njye muntu ukora kurusha abandi, mu gukora habamo n’umugisha w’Imana, kandi imodoka iri mu bintu nari narasengeye nsaba Imana kandi yarabimpaye.”

Umukundwa yavuze ko akora ibintu bitandukanye birimo ibijyanye no kumurika imideli ndetse na sosiyete zitandukanye yamamariza zicuruza imisatsi y’abagore.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC ihojeje amarira abakunzi ba Gikundiro bose baraye bababajwe na Gasogi United yabatsinzwe ibitego 2-1

Inkuru ibabaje: Abakinnyi 7 b’ikipe imwe ya hano mu Rwanda, barembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’inkuba – AMAFOTO