in

“Umukozi wo mu rugo rwanjye asigaye arota avuga ko ankunda , none umugore wanjye yenda kunyica ngo ndasambana nkora iki? ” umugabo aragisha inama

Umugabo arasaba inama nyuma y’aho umukozi wo mu rugo rwe atangiye kujya arota avugishwa kugeza ubwo ahamije ko akunda shebuja , nyirabuja abyumva bikaba bikomeje kuzana amakimbirane akomeye mu rugo rwabo.

Uyu mugabo aragira ati:”Ndubatse , Maranye n’umugore wanjye imyaka 10. Twagize amahirwe yo kunguka undi muntu murugo rwacu. Uwo akaba ari umukozi wacu tumaranye imyaka 6. Uyu yatubaye hafi cyane, niwe wareze abana mbese ameze nka mama wabo wa 2, niyo tugiye mu kazi niwe dusigira urugo na business. Mu kwezi gushize rero uwo mukozi yadukiriye kujya arota agendagenda inzu yose.
Ntibyarangiriye aho gusa kuko asigaye arota aza kwinjira mucyumba cyanjye na madamu, agatangira kuvuga uburyo ankundamo, ko atazampemukira kandi ko ntacyo mabuja we amurusha. None madamu yarubiye ngo nsigaye muca inyuma n’umukozi kandi sinanabitekereza , byadushwanishije pe!

Uyu mukozi kumwirukana biradusubiza inyuma kuko kubona undi mwizerwa nkuyu byatugora, nkore iki?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwari umukozi wo mu rugo yatunguranye yubaka inzu y’agatangaza

Miss Mutesi Aurore wazonze imitima y’abasore benshi yabonye umukunzi