in

Umuhanzi Danny Vumbi yifurije umugore we isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma ihebuje

Umuhanzi Danny Vumbi yongeye kwibutsa umufasha we urwo amukunda ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko. Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakunda abagore babo ndetse bakanabyerekana ko babishimiye bitandukanye n’abandi bamara imyaka ibiri, itatu urukundo ntumenye aho rwarangiriye cyane ko n’abahanzi baba birukwaho n’inkumi zitari nke.

Muhawenimana Jeannette kuri uyu munsi yagize isabukuru y’amavuko umunsi wihariwe cyane n’amagambo yuzuye imitoma Danny Vumbi yanyujije ku rubuga rwe rwa instagram aherekejwe n’indirimbo ‘Urukundo Rwambere’ aherutse gusohora – amashusho yayo akaba agaragaramo uyu mugore we.

Danny Vumbi ati “Bamwe bagufata nk’umuntu usanzwe baziranye; abandi bakagufata nk’umuturanyi wabo; hari abakuzi nk’uwo bafitanye isano, hari n’abakubona nk’umukozi cyangwa umukoresha muri ubu buzima bwacu bwa buri munsi. Njye rero si uko; kuri njye uri umubyeyi, uri nyina w’abana banjye, nyina w’umuntu; inshuti yanjye; byose byanjye. Umunsi mwiza w’amavuko maman_jayz.’’

Yakomeje ati “Umunsi wa mbere duhura yari arimo atembera. Urumva ahantu habera ingando z’abanyeshuri akenshi haba hari udushyamba, yari arimo atembera mbona adashaka kwegera abantu, ndavuga nti ese uyu mwana uri gutembera wenyine uwamwegera, ndabikora ndamubaza nti ‘ese bite ko uri wenyine ati ndabikunda, nti ku buryo utaba uri kumwe n’abandi? Nawe arambwira ati ‘none wowe uje hano uri wenyine?’ Kandi nanjye koko natambutse ubona ari nk’aho ndi njyenyine turahura. Ni uko twahuye muri make ibintu birakomeza gutyo”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’imyaka 28 uri mu rukundo n’umusaza umurusha imyaka 50 akomeje guca ibintu

Umukobwa yisize irangi ngo ajijishe ko yambaye agapfukamunwa ||ibyamubaye nyuma ni akumiro.