Burya abantu bagira uburyo butandukanye berekanamo urukundo bakundana, uyu musore we yahisemo kwambika impeta umukunzi we asinziriye kugirango amutungure.Umukobwa na we akangukira mu byishimo byinshi.
Uyu Mayorga yakoze agashya we atungura umukunzi we bari bararanye amwambika impeta yo kumusaba ko bazabana undi akangutse asanga yambaye impeta.
Bwana Michael Mayorga ukomoka Miami,Florida muri US,yahisemo uburyo bwihariye bwo gusaba umukunzi we Jamilah Williams ko yazamubera umugore gusa we yamwambitse impeta asinziriye,undi akanguka asanga ibyo yifuzaga biba impamo.
Mu butumwa Mayorga yasangije iyi nkuru nziza inshuti ze kuri Facebook ati “Byari saa kumi n’imwe za mu gitondo.Hari hashize ibyumweru nibaza uko nzamubaza ikibazo…Uzi intambwe zanjye kandi uri umugore ugoye cyane gutungura.
Ariko urakanguka uhura n’urwenya,uhure no gutungurwa gutangaje…telefoni yawe iraba yuzuye ubutumwa bugushimira,impeta ku rutoki rwawe n’amafoto yawe usinziriye.SURPRISE!!! Ndaza kumubwira byose nakanguka.”
Uyu mukobwa yakangutse abona iyi mpeta arangije yandika ubutumwa bugira buti “Yegoooo,Mana buri gihe urantangaza.Mana warakoze kunyoherereza uyu mugabo unkunda by’ukuri. Michael Mayorga ndagukunda cyane.”