in

Umukobwa witwa Iradukunda Joyeuse w’imyaka 20 yaguze Lisansi atwikira mu nzu umusore wamubenze akishakira undi mukobwa

Gicumbi mu murenge wa Ruvune, akagari ka Gashirira mu mudugudu wa Rugerero kuri uyu 21 Ugushingo 2023 haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Iradukunda JoyeuseIradukunda Joyeuse w’imyaka 20 y’amavuko wagiye kureba umusore ngo bemeranyijwe kubana asanga yashatse undi.

Umusore witwa Usabyuwera Denys w’imyaka 30 y’amavuko ngo yari kuzabana na Joyeuse, ariko yaje kumukatira ashaka undi, ubwo Joyeuse yazaga kureba Denys yasanze yamaze kuzana undi mukobwa ngo amugire umugore.

Joyeuse akimara kugerayo akahasanga undi yahise arakara ajya kugura lisansi araza ayimena mu cyumba bari baryamyemo arabatwika. Amakuru avugako uyu Joyeuse kubyakira byamunaniye kuko ngo atwite inda yatewe na Denys.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURUNGA dukesha iyi nkuru ni uko umusore yahiye byoroheje naho umugeni we agashya bikomeye ku kuboko kw’ibumoso mu mugongo ndetse n’ikirenge cy’ibumoso.

Abahiye bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Bwisige umukobwa we kuko yahiye cyane yahise yoherezwa kubitaro bya Byumba.

Joyeuse wabatwitse we yari arikumwe n’irondo hategerejwe Polisi ngo bamujyanye ajye kubazwa ibyo yakoze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Na Rwatubyaye Abdul utarakinnye arayahabwa: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bagiye guhabwa amamiliyoni bakoreye mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi

Yamaze kugera i Kigali: Amakuru mashya kuri Dr Kanimba wari umaze igihe kirekire mu bitaro byo mu Buhinde arwaye indwara yateye benshi guhangayika