Abantu benshi bakomeje gutangarira ubukwe bw’umukobwa w’imyaka 18 warongowe n’umugabo w’imyaka 61 y’amavuko wahoze ari umugabo wa Nyina.
Michael Haugabook yakoze ubukwe n’uyu mukobwa mugihe bivugwako batangiye gukundana, uyu mwana mugihe yari afite imyaka 14 y’amavuko, uyu mugabo yabanye na Nyina w’uyu mwana icyo gihe uyu mwana yari afite imyaka 2 y’amavuko.
Ubukwe bw’aba bombi bwavugishije abantu benshi ndetse bamwe bagaragaza ko batabishyigikiye, uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun yavuzeko abatamushyigikiye ari abamufitiye ishyari.
Uyu mugabo asanzwe afite abana 3 harimo 2 yabyaranye na nyina w’uyu mukobwa, aba bana 3 hiyongeraho umwe yabyaranye n’uyu mukobwa kuko yabanje kumutera inda afite imyaka 17, aho agiye gutangira kurera abana 4.
Michael mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun avugako uyu mwana yakuze amubona bityo akaba yarahoraga yifuza kuzamugira umugore ati “Namukunze ubwo natangiraga kubana na nyina, uko namubonaga numvaga namugira umugore, ariko nkabona ntibyashoboka binsaba gutegereza ko yuzuza imyaka y’ubukure.”