Uyu mukobwa witwa Sinikiwe Kademaunga wo muri Zimbabwe, yari yarihebye ko atazabona umuntu bazabana akaramata , ariko ubu yabengutswe n’umugabo mwiza bazabana akaramata.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru , bagiye babona umukobwa , Sinikiwe Kademaunga wavukanye ubumuga butandukanye, aho yavutse yaracitse amaboko, n’amaguru nayo avukana ikibazo gikomeye cyo kuba magufi .
Uyu mukobwa yatangaje ko agiye kurushinga mu minsi ya vuba. Kademaunga w’imyaka 26, yatangaje inkuru nziza yo kubona umukunzi nk’uko ikinyamakuru Lailasnews kibitangaza, amakuru akomeza avuga ko hashize ibyumweru yerekanye umukunzi we.