in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ubwiza bwe busaza abasore benshi kandi atagira igitsina.

Uyu mukobwa witwa Julian Peter, akomeje gusaza abasore kubera uburanga bwe ariko adafite igitsina nk’abandi bakobwa.Uyu yavukanye ikibazo gikomeye nk’uko yabitanzemo ubuhamya. Uyu mukobwa w’imyaka 29, yavutse adafite igitsina na nyababyeyi yatuma abyara. Avuga ko yavukanye indwara idasanzwe yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser (MRKH).

N’ubwo nta gitsina agira, aho cyari kuza hari akamenyetso kamufasha gusohora imyanda. Afite imyaka 17, yizeraga ko wenda azabona imihango y’abakobwa iciye muri ako kamenyetso ariko ntabyo yigeze abona. Yagize ati: “Mfite imyaka 17, nasuye umuganga kugira ngo ansuzume. Sinigeze ngira ibihe byanjye nk’abandi, numvaga wenda nzabona n’imihango ariko byaranze”.

Mu nkuru ya Nairobiwire, ivuga ko Julian Peter akiri umwana atigeze abiha agaciro kuko yumvaga nakura azagira igitsina nk’abandi. Amaze gukura yatangiye kubona ko bidashoboka. Yagize ati “Nkiri muto, ntabwo byambabaje cyane kuba nta gitsina, ariko natangiye gukura ngira ipfunwe kubera ko ndi umukobwa mwiza ariko utajya mu mihango nakuranye agahinda”.

Julian Peter uvuga ko abasore bakunda cyane kumutereta, yatangaje ko yifuzaga ko yabona imihango, atangira kujya yisuzumisha ku baganga batandukanye ngo barebe ko hari icyo bakora ariko birananirana kuko basanze atanagira nyababyeyi yewe afite n’impyiko imwe gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ama G yanze kuripfana, avuze amagambo akomeye kuri Bruce Melodie na Rocky.

Umukobwa wavutse adafite amaboko ,yabengutswe n’umugabo w’ibigango.