in

Umukobwa wahoze ari umukunzi w’umukinnyi Rwatubyaye Abdoul yitabye Imana

Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Abdul Rwatubyaye yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022 nibwo umuvandimwe we wari maze igihe amurwaje aho yabaga muri Indonesia yatangaje inkuru y’urupfu rwe.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yagize ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu musengere.”

Hamida yari aherutse kuvuga ko arembye bikomeye cyane ko yari yitangarije ko atabasha no gutambuka.

Mu magambo ye yari yagize ati “Abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) na Infenction y’ibihaha.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Umuhungu arenze cheri we bari begeranye akora ku mabuno y’inshuti y’umukobwa bakundana kumbe kari agatego

Inkumi yiyamye abasore bashaka kumenya umubare w’aba ex baryamanye