in

Umukinnyi w’umusimbura muri APR FC yasabiwe na bagenzi be kuzabanza mu kibuga

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya APR FC basabye umutoza Mohammed Adil Erradi kuzabanza mu kibuga Rutahizamu usatira aciye mu mpande, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade mpuzamahanga y’i Huye, ikipe ya APR FC izatana mu mitwe na US Monastir FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Kuva ku wa Kabiri tariki 6 Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umwiherero i Huye, mu bakinnyi bari kwitwara neza bakaba barangajwe na Kwitonda Alain Bacca.

Abakinnyi barimo Kapiteni Manishimwe Djabel, Niyigena Clement, Ishimwe Jean Pierre na Mugisha Bonheur basabye umutoza Mohammed Adil kuzamugirira icyizere akamubanzamo bitewe n’uko babonye ubuhanga budasanzwe ari kugaragaza mu myitozo.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir FC uzabera muri Tunisia nyuma y’icyumweru kimwe bakinnye umukino ubanza, ikipe izakomeza ikaba izahita icakirana na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rivamo amakipe ahita yerekeza mu matsinda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Jolly yavuze umupasiteli akunda cyane ndetse anatangaza aho agiye kujya asengera

As Kigali yazimirijweho amatara igiye gukora imyitozo bivugwa ko ari umutegura yakorewe