in

Miss Mutesi Jolly yavuze umupasiteli akunda cyane ndetse anatangaza aho agiye kujya asengera

Miss Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yavuze ko ashaka kuzajya gusengera mu rusengero rwa Paster Antoine Rutayisire wasezeranyije Bijoux na Lionel Sentore.

Mutesi Jolly uvuga ko yemera Yesu Kirsto yavuze ko afite inyota yo kuzajya gusengera kwa Antoine Rutayisire uri mu bavuga butumwa babimazemo igihe kinini.

Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu modoka ye agiye gutembera no gusura inyubako y’imyidagaduro ndetse na Siporo izwi nka Bk Arena iherereye mu mugi wa Kigali ahazwi nk’I Remera.

Nubwo yavuze gutyo Mutesi Jolly yavuze ko afite ubwoba ko yazajya gusengerayo agasanga uyu muvuga butumwa yamaze kujya muzabukuru.

Mutesi Jolly avuga ko ashaka kuzajya gusengerayo kubera yemera uyu muvuga butumwa gusa ariko ngo yumvishe agiye kwigira muzabukuru.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 ba Police FC bakiniye Rayon Sports bari gukubita agatoki ku kandi mbere yo guhura kw’aya makipe

Umukinnyi w’umusimbura muri APR FC yasabiwe na bagenzi be kuzabanza mu kibuga