in

As Kigali yazimirijweho amatara igiye gukora imyitozo bivugwa ko ari umutegura yakorewe

Ikipe ya As Kigali yahuye n’uruvagusenya ubwo yageraga muri Djibouti igiye gukora imyitozo yayo ya mbere.

As Kigali yageze muri Djibouti ku munsi w’ejo hashize aho bagezeyo amahoro, aho bahise bajya gukora imyitozo ku mugoroba gusa ariko amatara yahise avaho bataha badakoze imyitozo.

Amakuru yageze mu Rwanda ko As Kigali yazimirijweho amatara, abakunzi b’umupira batangira kuvuga ko As Kigali yateguwe.

Mu kiganiro Perezida wa As Kigali yagiranye na Rugangura Axel wajyanye n’ikipe yavuze ko ibyo kuzimya amatara ntaho bihuriye no kuba bateguwe.

Yavuze ko umuriro waburiye icyarimwe mu mugi ndetse n’abaturage bo muri uwo mugi babuze umuriro.

Akomeza avuga ko baganiriye na Perezida wa Federasiyo kuri icyo kibazo ko bitazongera kubaho mu gihe bazaba bari muri icyo gihugu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’umusimbura muri APR FC yasabiwe na bagenzi be kuzabanza mu kibuga

Amarozi yongeye kugaruka mu matwi y’abantu nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports na Espoir wahagaze iminota 16