in

Umukinnyi w’umunyarwanda agiye gukinana na Lionel Messi

Umukinnyi w’umunyarwanda witwa Warren Hakon Christopher Kamanzi yerekeje mu ikipe ya Toulouse FC yo mu gihugu cy’ubufaransa.

Warren Kamanzi ufite umubyeyi w’umunyarwanda yerekeje mu gihugu cy’ubufaransa avuye mu ikipe ya Tromsø yo mu gihugu cya Norway ari naho uyu musore yakuriye aguzwe Milliyoni 7 z’amadorari, bivuze ko agiye kujya ahura na Lionel Messi cyane ko bari muri Shampiyona imwe.

Uyu musore w’imyaka 22, akina nka Myugariro ariko anyura ku ruhande rw’iburyo, yakiniye ikipe y’igihugu ya Norway ariko y’abatarengeje imyaka 21, nta mukino n’umwe arakinira ikipe y’igihugu nkuru ariko niho biri kwerekeza bitewe nuko uyu musore agiye gukina muri Shampiyona nziza birasa nkaho uyu musore u Rwanda rumuhombye.

Amahirwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagira kugirango ibone uyu musore ni uko igihugu cya Norway batinda kumuhamagara, twabona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika nibwo ashobora kuba yakemera gukinira u Rwanda. Gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ntawatinya kuvuga ko FERWAFA yagize uburangare mu kuganiriza uyu mukinnyi kugeza ubu ageze aho atangiye kugira ibindi bitekerezo.

Warren Kamanzi ikipe avuyemo ya Tromsø, biravugwa ko ariyo kipe Rafael Yorke agiye kwerekezamo.

Umunyarwanda Warren Hakon Christopher Kamanzi yerekeje muri Toulouse FC

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mr ra
Mr ra
1 year ago

Hhhh nagizengo agiye gukina muri Psg
Hhh
Buriya c numunyarwanda ?
Harya nabarundi iyo babaye ibitangaza mubita abanyarwanda hhh

JAMES
JAMES
1 year ago

haracyari amahirwe yuko mwabwira FERWAFA bakamuganiriza ariko

Kuku
Kuku
1 year ago

Mwakwirereye abanyu. Kuki musarura Aho mutabibye? Cameroon, DRC, Cyangwa ibindi bihugu biturusha iki ? Igihugu cyashoye ayacyo mukareba ko mudatsinda nk’abandi

Icyumba kizigenza Lionel Messi yararagamo kigiye kwimurirwa mu nzu ndangamurage

Manchester United yahamije ko ahari Ronaldo ariwe wari ikibazo, Chelsea yiyunga n’abafana