Umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu mu ikipe ya Kiyovu Sports, Abedi Bigirimana yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi atangiye umwaka wa gatatu mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba ari umwe mu bakinnyi bayifatiye runini ku buryo kumutakaza bizagorana kubona umusimbura we ako kanya.
Amakuru dukesha Radio Isango Star ni uko mu cyumweru gitaha Bigirimana Abedi azafata rutemikirere akerekeza hanze y’u Rwanda gukinira ikipe bamaze kumvikana aho izamutangaho miliyoni 80 z’Amanyarwanda.
Biteganyijwe ko tariki 15 Nzeri 2022, ku mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Gorilla FC izakiramo Kiyovu Sports abakinnyi bazasezera kuri Bigirimana Abedi kuko yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze igisigaye ni ugushyira umukono ku masezerano.
Bigirimana Abedi yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe ya Rukinzo FC aho yari amaze kuba umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Burundi imyaka ibiri yikurikiranya.