in

Umukinnyi wari uhataniye Ballon d’or yagaragaye ku gatebe k’abasimbura anywa itabi ahita ahagarikwa

Inkuru yatunguye abantu ndetse bakumirwa ni Umubiligi ukinira ikipe ya Royal Antwerp,Radja Nainggolan, yahagaritswe igihe kitazwi nyuma yo gutungurana agatumura itabi ku ntebe y’abasimbura bakina na Standard de Liège.

Uyu mukinnyi w’umubiligi ntabwo yigeze agira isoni zo kwemera ko yabaswe no kunywa itabi.

Nk’uko Yahoo ibitangaza ngo Nainggolan yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira gutwara ibinyabiziga afite uruhushya rwarangiye – birushaho kurakaza ikipe ye.

Uyu mukinyi w’imyaka 34 yinjiye muri Antwerp mu mpeshyi ishize nyuma yo gusesa amasezerano na Inter Milan aho yari yayijemo afite inzozi zo kuzatwara Bollon d’or dore ko arizo nzozi ze kuva yavuka.

Uyu mugabo akunda itabi cyane ku buryo muri 2018 yafotowe ari kurinywera mu modoka ndetse abwira itangazamakuru ko ntawe utazi ko arinywa.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA yanze ubusabe bw’amakipe abiri akomeye mu Rwanda

Ikinyabupfura gike cya Cristiano Ronaldo na bagenzi be Manchester United irakizize