in

FERWAFA yanze ubusabe bw’amakipe abiri akomeye mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyiona Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports uzabera i Huye tariki 23 Ukwakira 2022 nk’uko byari biteganyijwe mu gihe hari hasabwe ko wabera i Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umuvugizi wungirije wa FERWAFA Jules Karangwa yavuze ko nta mpinduka zizabaho kuri uyu mukino yaba aho uzabera cyangwa n’itariki uzakinirwaho.

Jules Karangwa yavuze ko impamvu amakipe yombi yatanze mu busabe bwayo nta shingiro zifite ndetse bikaba byanakozwe mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’amarushanwa. Mukura VS izakira Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 kuri Stade Kamena.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yigaramye umukunzi we ku munsi w’ubukwe nyuma yo gusanga yaramuhishe ibanga rikomeye (inkuru irambuye)

Umukinnyi wari uhataniye Ballon d’or yagaragaye ku gatebe k’abasimbura anywa itabi ahita ahagarikwa