in

Ikinyabupfura gike cya Cristiano Ronaldo na bagenzi be Manchester United irakizize

Ikipe ya Manchester United yafatiwe ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kubera ikinyabupfura gicye, cyagaragajwe n’abakinnyi bayo ku mukino wa Newcastle.

Manchester United yafatiwe ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bitewe n’ikinyabupfura gicye cyagaragajwe n’abakinnyi bayo, ku mukino bakinnye ku cyumweru na Newcastle bikarangira banganyije 0-0.

Cristiano Ronaldo muri uyu mukino ku munota wa 49, yakoze icyafashwe nko kwiba umupira umunyezamo  wa Newcastle arangije atsinda igitego avuga ko umuzamu yawukozeho kandi atawukozeho.

Ibyo bikimara kuba Craig Pawson wari wasifuye uwo mukino yahise aha Ronaldo ikarita y’umuhondo, anafata umwanzuro ko atari igitego ariko abakinnyi ba Manchester United ntibabyumva bugariza umusifuzi bamutera amagambo menshi, aribyo byafashwe nk’ikinyabupfura gike.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wari uhataniye Ballon d’or yagaragaye ku gatebe k’abasimbura anywa itabi ahita ahagarikwa

Irene Murindahabi amaze gutangaza umuhanzi uzafasha Vestine na Dorcas mu gitaramo cyabo