in

Umukinnyi wa Rayon Sports ari kubyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko CAF yemeye ko umukino usubikwa ukigizwa inyuma

Umukinnyi wa Rayon Sports ari kubyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko CAF yemeye ko umukino usubikwa ukigizwa inyuma

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports usanzwe ukundwa n’abafana benshi b’iyi kipe Youseff Rharb ari kubyinira ku rukoma kubera ko CAF yemeye kwigiza inyuma umukino bari bukina na Al Hilal Benghazi.

Umukino ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina ubanza n’ikipe ya Al Hilal Benghazi wari uteganyijwe tariki 15 Nzeri 2023, warasubitswe kubera ikibazo cy’ibiza kirimo kuzengereza abaturage ba Libya nubwo Rayon Sports yari yamaze kugera yo.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’amakipe yombi, umukino wimuriwe mu gihugu cy’u Rwanda aho hazakinirwa umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura, ibintu byashimishije abakinnyi bose ba Rayon Sports ariko cyane rutahizamu Youseff Rharb utari buzakine umukino ubanza kubera imvune.

Amakuru ahari aravuga ko Youseff Rharb nyuma yo kubona CAF yemeye iki cyifuzo cy’amakipe yombi byaramushimishije cyane kubera ko imikino yombi izaba yarakize ndetse ameze neza kurushaho, bivuze ko ashobora kuzaba ari mu kibuga muri iyi mikino.

Imikino yombi izabera hano mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium. Ubanza uteganyijwe tariki 24 Nzeri 2023, naho umukino wo kwishyura ukinwe tariki ya 30 Nzeri 2023.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
10 months ago

Mu by’ukuri ahubwo ntiyagakwiye kuba Youssef ahubwo Rudasingwa Prince kuko Youssef yari afite imvune byumvikana ahubwo Rudasingwa Prince yaraharenganiye(ariwe statistiques zerekana ko yabashije kureba mu izamu) ariko arasigara.

Ikipe ya Rayon Sports yahawe amahirwe yo kwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup

“Bwana Juvenal, ngiye kukwirukana muri Kiyovu” KNC yatangaje amagambo akakaye kuri perezida wa Kiyovu Sports mu gihe amakipe yabo yitegura gucakirana