in ,

Umukinnyi ukomeye wo muri Champiyona y’ubwongereza yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester United

Ikipe ya Manchester United, kurubu iri ku mwanya wa kabiri muri Champiyona y’abongereza ndetse yatangiye neza urugendo rwayo rw’iyi saison mu mpande zose, abasore ba Jose Mourinho kurubu bakomeje kwirukankana n’aba Pep Guardiola ku gikombe bakomeje gutera n’abandi bakinnyi bakomeye ba hariya kumva babasanga kugirango bagere aho bashaka kugera. Mu bari kuvugwa ko bashobora gusanga ikipe ya Jose Mourinho benshi kurubu umwongereza Danny Rose ukinira ikipe ya Tothenham niwe uri kugarukwaho ko mu kwambere ashobora kwisanga i Old Trafford.Image result for danny rose

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Sky Sport aravuga ko uyu mukinnyi yaba yamaze kumvikana na Manchester United kuburyo mu kwezi kwa mbere yakwerekeza yo. Igisigaye akaba ari ukumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Tothenham afitiye amasezerano ku giciro uyu musore yaba ariho. Ibi kandi byemejwe ho gato na Jose Mourinho mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ubwo yabazwaga kuby’iyi nkuru  ikomeje gusakara hose. Jose Mourinho yagize ati:” Je ne dis pas qu’il faut acheter dix joueurs, mais j’aimerais en voir deux ou trois et pas des joueurs dont on doit taper le nom sur Google pour savoir qui ils sont. Je parle de joueurs réputés .”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mutoza yagize ati:”Sinavuga ko dukeneye kongera kugura abakinnyi icumi, hubwo dukeneye abandi bakinnyi babiri cyangwa batatu bamwe bidasaba kubashakisha kuri Google kugirango umenye abo aribo. ndavuga ba bakinnyi b’ibyamamare kandi bazwi.”  Tukaba dutegereje kureba uko bizarangira ibya Danny Rose na Manchester United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aka ni akumiro: Miss Gisabo yakoze ibintu bidasanzwe muri Miss Earth ahabwa inkwenene izuba riva

Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yavuze ku bijyanye no kwambara ubusa ndetse no kwikwiza