in

Aka ni akumiro: Miss Gisabo yakoze ibintu bidasanzwe muri Miss Earth ahabwa inkwenene izuba riva

Nyampinga Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” yatsinzwe mu irushanwa ryo kugendera mu mwambaro wo kogana mu irushanwa rya Miss Earth yitabiriye rimaze iminsi ribera muri Phillipines.

Miss Earth yitabiriwe n’uyu mwari ni irushanwa rihuza ba Nyampinga bo ku migabane itandukanye ku Isi bagahatanira ikamba ry’ubwiza ariko binyujijwe mu ishusho yo kurengera ibidukikije no kurushaho kumenyekanisha gahunda bijyanye, umwaka riteguwe mu ishusho yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Uwase uri mu bakobwa bakorera ibikorwa byabo mu cyiciro cya gatatu mu bitabiriye Miss Earth, yagombaga kwiyerekana mu mwambaro wo kogana “bikini” ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017, ariko ntiyakoze iki gikorwa cyakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga; bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Nyampinga wamamaye nka “Igisabo” yiyerekanye yambaye umwambaro wo koga ariko urengejweho ikanzu iva ku ntugu ikagera ku birenge. Abandi bakobwa bose bari mu cyiciro kimwe na we biyerekanye muri ’bikini’ gusa muri ibyo birori byabereye mu Mujyi wa Pantagas.

Umudari wa zahabu uhabwa uwarushije abandi muri iki cyiciro wahawe Karla Aponte ukomoka muri Puerto Rico, uw’ifeza uhabwa uwaje ku mwanya wa kabiri wegukanywe na Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi naho ku mwanya wa gatatu haza Nyampinga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wambitswe umudali ukoze w’Umuringa.

Miss Uwase yahagurutse i Kigali ku itariki ya 7 Ukwakira 2017, we na bagenzi be bamaze kurushanwa mu buryo butandukanye burimo kwerekana impano zihariye bafite, kwiyerekana mu mwambaro wo kogana n’ijyanwa mu biruhuko.

Uzegukana ikamba rya Miss Earth azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay.

Abandi bakobwa babashije kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini batoranywamo batatu barushije abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukunganya ku ikipe ya Manchester United gukurikirikiwe n’indi nkuru y’agahinda

Umukinnyi ukomeye wo muri Champiyona y’ubwongereza yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester United