in ,

Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yavuze ku bijyanye no kwambara ubusa ndetse no kwikwiza

Yitwa Shimwa Guelda akaba yarabaye Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage 2017) akaba ndetse yarabaye n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’U Rwanda 2017 (Miss Rwanda 2017). Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko we na bagenzi be uko bari 26 bose muri bootcamp ubu bakaba barimo bakora ibikorwa bigiye bitandukanye bijyanye n’imishinga bahigiye abanyarwanda ubwo bari muri bootcamp yabereye muri Hotel Golden Tulip i Nyamata. Shimwa Guelda ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda muri samedi detente yavuze ku bijyanye no kwikwiza ndetse no kwambara ubusa k’umwari w’U Rwanda.

Bamwe mu bakobwa 26 bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2017
Shimwa Guelda, Miss Heritage 2017 akaba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’U Rwanda 2017

Nkuko Shimwa Guelda yabitangaje muri iki kiganiro yavuze mbere na mbere ko kwikwiza ndetse no kwambara ubusa byose ari mu mutwe, yongeraho ko umwari ubereye U Rwanda akwiye kwambara akikwiza ndetse akirinda kuganzwa n’ibyateye bamwe bita iterambere rituma abari b’U Rwanda bigana umuco w’ahandi bigatuma bateshuka ku muco wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye wo muri Champiyona y’ubwongereza yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester United

Dore inzu z’abakuru b’ibihugu nziza cyane kurusha izindi muri Afurika