Umukinnyi w’ikipe ya APR FC wamanuwe mu Intare FC Nsanzimfura Keddy yahaye ubutumwa bukomeye abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kubatenguha.
Mu minsi ishize ikipe ya APR FC nibwo yatangaje kumugaragaro ko irekuye uyu musore bitewe n’imyitwarire itari myiza binamuviramo gusubira inyuma mu kibuga ariko bamwojereza mu Intare FC kugirango yongerame azamure urwego.
Keddy mu butumwa yahaye umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda Sam Karenzi yemeye ko yatengushye abanyarwanda ariko ubu arimo gukora cyane aragaruka vuba.
Yagize Ati “Ibyo mwavuze ibyinshi byari byo, ndemera nanjye ko nategushye abantu, ariko ibindi byose biri kuruhande ubu ndimo gukora amanwa n’ijoro munyitege.”
Nsanzimfura Keddy siwe wenyine woherejwe mu Intare FC, Hari n’abandi bamanuwe barimo Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Ir’shad Nsengiyumva.