Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023 ,nibwo umubyeyi wa Dwayne Johnson uzwi ku izina rya The Rock yakoreye impanuka ikomeye mu mujyi wa Los Angels ,icyakora Imana ikinga akaboko ,uyu mubyeyi avamo ari muzima.
Uyu mukinnyi wa filime zitandukanye zamenyekanye zirimo Fast and Furious ibice byose ,yifashishije urubuga rwe rwa instagram ashima Imana yamurindiye umubyeyi ,wagongesheje imodoka ye yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade y’umutuku ku ruhande rwicarwaho n’umugenzi ariko ntibyagera ahicarwa n’utwaye imodoka.

