Ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yamaze gusezerera umuzamu ukiri muto Kenese Armel bari batijwe n’ikipe ya APR FC.
Iyi kipe yari imaze iminsi iri mu bibazo bikomeye kubera umutoza wayinyuzemo igihe gito akaza kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yarakomorewe yemererwa kwandikisha abakinnyi bashya aho mu bo yari ifite muri gahunda barimo Kenese Armel.
Mu 2020, ni bwo Mukura Victory Sports yatangaje Djilali Bahloul nk’umutoza mukuru w’iyi kipe ariko aza kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma yo kwirukanwa, Djilali yahise agana inkiko za FIFA, ndetse Mukura Victory Sports itegekwa kumwishyura asaga miliyoni 45 z’Amanyarwanda kandi inabwirwa ko itemerewe kugura abakinnyi mu gihe cyose itarishyura uyu mutoza.
Ibi byakomeje gukurikirana iyi kipe kugeza ubwo muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yatangiranye shampiyona y’Icyiciro cya Mbere abakinnyi 14 gusa.
Mu mpera z’ukwezi gushize ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir, bwemeje ko iyi kipe yamaze kwishyura ideni bwari bubereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Djilali Bahloul watumye ihanwa na FIFA ndetse bahita banemererwa kwinjiza abakinnyi bashya.
Mu bakinnyi bagombaga kwinjira muri Mukura Victory Sports barimo umuzamu Kenese Armel ariko abatoza bayo basanze urwego rw’imikinire ruri hasi bahitamo kumusezerera.
Ikipe ya APR FC yari yaratije Kenese Armel muri Mukura Victory Sports ngo abanze azamure urwego rwe rw’imikinire bigendanye n’uko kubona umwanya byari kuzamugora kuko iyi kipe ifite abazamu batatu bamurusha ubushobozi ari bo Ishimwe Jean Pierre, Tuyizere Jean Luc na Mutabaruka Alexandre.
njye ndi umufana wa mukura Vs nkurikirana byahafi amakuru yayo nsanze iyi nkuru mwayikoze nkuko nizindi zose muzikora nushaka ko tuzisoma biragera kure !