in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwazinutswe umukinnyi ukomeje kwinubira gukora imyitozo

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Boubacar Traore imyitwarire ye ikomeje kunengwa bikomeye n’abakinnyi bakinana ndetse n’abafana ba Rayon Sports bayikurikira umunsi ku munsi.

Kuva uyu mukinnyi yagera mu Rwanda nta gitego na kimwe yari yayitsindira haba no mu mikino ya gicuti kandi ari rutahizamu waguzwe yitezweho ibitangaza bigendanye n’uko yari yarakinnye ku Mugabane w’i Burayi.

Amakuru yizewe Yegob yahawe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ni uko uyu rutahizamu aza mu myitozo agakora asa naho atabishaka ku buryo bigaragarira amaso ya buri muntu ko azabera igihombo iyi kipe yamusunyishije amasezerano y’umwaka umwe.

Imyitwarire ya Boubacar Traore itandukanye n’iya Moussa Camara kuko n’ubwo Camara atari yatangira gutanga umusaruro ushimishije ariko umunsi ku wundi agenda azamura urwego rw’imikinire, bitandukanye na Traore uhora asubira inyuma buri munsi.

Boubacar Traore akigera ku kibuga cy’indege Yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azayitsindira ibitego byinshi biri hejuru ya 15 mu mwaka w’imikino wa 2022-23 cyane ko ari na wo yumvikanye na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Adana Demirspor yo muri Turikiya, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova, Salitas yo muri Burkina Faso n’izindi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi APR FC yari yaratije muri Mukura yasezerewe

Andi makipe abiri y’ibihangange akomeje kurwanira Essomba Onana wa Rayon Sports