in

Rayon Sports inyagiye bikomeye ikipe ya Marine FC

Uyu munsi ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Marine FC iza no gutsinda ibitego 3-2.

Ikipe ya Rayon Sports yamanutse mu karere ka Rubavu kuwa Kane tariki 29 nzeri 2022, kwitegura umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona nyarwanda.

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa bitangira ikipe ya Marine FC yakaniye cyane biza no kuyihira itangira itsinda igitego 1.

Ntabwo Rayon Sports yacitse intege yakomeje kwataka cyane Ari nabyo biza kuyifasha cyane ku munota wa 30 ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mbirizi Eric.

Ku munota wa 45 igice cya mbere kigiye kurangira Ikipe ya Rayon sport yaje kubona ikindi gitego gitsinzwe n’ikipe ya Willy Essomba Onana igice cy’ambere.

Igice cya kabiri cyagarutse ikipe ya Rayon Sports ikomeza kwataka izamu rya Marine FC ariko Abakinnyi yaguze batandukanye bigaragaraza cyane barimo Paul Were Mbirizi Eric ndetse n’abandi.

Iyi kipe uko yakomezaga kwataka yaje kubona igitego cya 3 gitsinzwe na Onana wigaragaje cyane muri uyu mukino kuburyo abafana ba Rayon Sports wabonaga ko bamwishimiye cyane. Marine FC nayo yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Gitego Arthur.

Rayon Sports ikomeje kwerekana ko uyu mwaka ishaka igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itari micye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yihaye gutwara imodoka ya papa we asuye Sheri bimukoraho

Umukinnyi APR FC yari yaratije muri Mukura yasezerewe