Umukobwa w’imyaka 29 ,witwa Brenda Kawira wahoze ari umwarimu ku ishuri ry’abakobwa ryitwa Kaanwa And Marimanti girls’ Secondary Schools mu isomo ry’Imibare yapfuye yiyahuye asimbutse mu nyubako y’amagorofa ane yabagamo nyuma yo gushyamirana n’umuhungu bakundanaga.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Nation Africa cyandikirwa muri Kenya ,ivuga ko uyu mukobwa ku itariki 21 Gashyantare 2023 ahagana saa tanu n’iminota 30 z’amanywa aribwo yiyahuriye mu nzu iherereye mu mujyi wa Kasarani ,nyuma ngo yo kutumvikana n’umukunzi we ubwo bari bagiye kuryama mu cyumba.
Ibi byatumye umukobwa ngo ava mu cyumba cye n’umukunzi we ahita ajya hejuru y’inyubako babagamo bakodesha n’umukunzi we arayisimbuka icyakora ntiyahita apfa ako kanya ,kuko yaje gupfira mu bitaro bya Uzima Hospital ,aho umukunzi we n’abaturanyi bahise bamwihutana ubwo yari akimara gusimbuka iy’inyubako.