in

Umuhanzikazi yablotse bikino umugabo we ku mbuga nkoranyambaga birangira amwanze burundu.

Umuhanzikazi Ndogo Nyota, uri mubagezweho mugihugu cya Kenya,yablotse bikino umugabo we ku mbuga nkoranyambaga none ari mugahinda gakomeye ko kuba yaratandukanye n’umugabo w’umuzungu bari bamaze igihe bakoze ubukwe.

Intandaro y’itandukana ry’aba bombi byaturutse taliki ya 1 Mata uyu mwaka, umunsi abantu benshi bafata nkuwo kubeshya.Uyu mugore avugako uyu ariwe mugabo wabashije kumubwira ko arimwiza none aramusize.

Kuri uwo munsi, uyu mugore ngo yablotse umukunzi we kumbuga nkoranyambaga akoresha zose, harimo facebook, twitter na instagram ndetse asiba n’amafoto yose yagaragaraga kuri izi mbuga arikumwe n’umugabo we w’umuzungu kandi ngo ntakibazo bari bafitanye.

Uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzi, ibinyamakuru byo muri Kenya, bimaze kubona ko yablotse umukunzi we ndetse agasiba n’amafoto, ibitangazamakuru byahise bitangira kwandika ko aba bombi batandukanye, nyamara uyu mukobwa mukwisobanura yavuzeko yabikoze agamije kubeshya ndetse ahamyako wari umunsi wo kubeshya, arongera aborokora umugabo we agarura n’amafoto yose yari yasibye.

Uyu mugabo witwa Nielsen, we akimara kubona ayamakuru agasanga umugore we yamublotse ahantu hose yahise afata umwanzuro wo gutandukana nawe burundu kuburyo atigeze anagaruka murugo yamukodesherezaga mu mujyi wa Nairobi.

Uyu muhanzi Nyota Ndogo yagerageje gusaba imbabazi ariko biba iby’ubusa kuko avugako uyu mugabo yahise ahindura telephone n’uburyo bwose bwabahuzaga ndetse akaba yarahise yisubirira iwabo kumugabane w’i Burayi.

Nyota Ndogo uri mugahinda ko kuba yarasizwe n’umugabo, wamubwiraga ko ari mwiza mugihe abandi bamufata nk’umuhanzi kazi ufite isura idasa neza muri Kenya.

Yagize ati “Ntibyoroshye kurekura, nabikoze nikinira, none bigiye gutuma niyahura”

Yasangije abamukurikira amafoto y’ubukwe yakoze na Nielsen maze ahamyako mu myaka yose amaze ku isi uyu ariwe mugabo wamubwiye ko arimwiza bikamunezeza mugihe abandi bamubwiraga ko ari mubi atazabona umugabo.

Uyu mukobwa bivugwako yahoze akora akazi ko murugo mbere yuko atangira kuririmba bigatuma amenyekana ari nabyo byamuhuje n’uyu mugabo w’umuzungu bari bamaranye igihe kitari gito.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Jason Derulo n’umukunzi we bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo

Birashya bishyira amarembera!!! Meddy ararongora muri iki cyumweru