in ,

Umuhanzikazi Shakira ari mu kaga gakomeye kubera umugabo we Gerard Pique

Umuhanzikazi w’umunya Colombiya Shakira ubana na myugariro ukomeye wa Fc Barcelone, nyuma yuko muri iyi minsi mu gihugu cya Espagne hariyo kuvugwa ikibazo gikomye cy’ibijyanye n’amatora ya kamarampaka yarangiye intara ya Catalunya itoreye kwiyomora ku gihugu cya Espagne, Gerard Pique umugabo wa Shakira ukinira ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo kuza kugaragaza uruhare rwe rukomeye akanatangaza ko yishimiye ko ayo matora yagenze neza, ibi byaje kumuviramo kwangwa n’abakinnyi bagenzi be b’ikipe ya Espagne ndetse banamugambanira kumutoza basaba ko atakongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu. Ibi rero byakomeye gukurikirana n’umugore we ufite igitaramo i Madrid.Pique-Shakira

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca, umuhanzi Shakira afite igitaramo i Madrid muri iyi weekend iri kuza kandi byari bimenyerewe ko amatike yose bijya kugera kumunsi nyirizina yamaze kugurwa, ariko bitewe n’imyitwarire y’umugabo we muri iyi minsi warakariwe n’abasipanyori benshi badafite na gahunda yo kumubabarira, bigeze kuri uyu munsi wa gatanu hari amatike menshi ataragurishwa, ndetse binavugwako ashobora kutazagurwa kugirango abaturage b’i Madrid bereke Gerard Pique n’umuryango ko batakibishimiye na gato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ibihe byose wa Arsenal yaciye bugufi yemeza ko arushwa kure n’uyu mukinnyi w’UMUSIMBURA mw’ikipe ya bakeba Manchester United bishavuza cyane abafana

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yashyize hanze ifoto arimo kwikora ku myanya ye y’ibanga biratungurana