Umuhanzikazi Noëlla Izere wasabye Sugira Erneste kumutera inda aravuga ko adatera umwaku,dore yari amaze iminsi abwirwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ko ari we watumye imodoka y’uyu mukinnyi ifatwa n’inkongi y’umuriro igakongoka.
Hashize igihe humvikana inkuru y’uyu mukobwa wivugiye ko yumva yaterwa inda na Rutahizamu wa Rayon Sports n’Amavubi, Sugira Ernest ubwo uyu mukinnyi yatsindiraga igitego, Amavubi muri CHAN 2020.Nyuma y’inkubiri y’ibi byose imodoka ya Sugira yaje gufatwa n’inkongi y’rashya n’igaraje yarimo rirashya.Bamwe mu bafana buyu mukobwa bagiye bavuga ko ari we wamuteye umwaku.Mu kiganiro na ISIMBI TV Izere Noëlla yabihakanye avuga ko adatera umwaku ndetse avuga ko hari abagiye bamwibasira bakabimubwira.
Abajijwe ku ndirimbo ye” Icyaka” aherutse gushyira hanze bamwe bakayihuza n’urukundo rwa Sugira kubera umuntu uyigaragaramo wari wambayemo imyenda y’Amavubi; yavuze ko ari urukundo akunda iby’iwacu.
Ati:”ninza nambaye imikenyero ifite amabara y’idarapo ryacu muzabigiraho ikibazo?kuba yambaye imyenda iriho ibendera ry’igihugu ni uko nkunda iby’iwacu”.