in ,

Umuhanzikazi Meek Rowland yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Lala” – YUMVE

Umuhanzikazi Keza Meek umenyerewe ku mazina y’ubuhanzi nka Meek Rowland mu minsi ishize yashyize ahagaragara amajwi y’indirimbo ye nshya yise Lala, ni indirimbo yavuze ko yakoreye abakundana.

Umuhanzikazi Meek Rowland

Mu kiganiro umuhanzikazi Meek Rowland yagiranye na YEGOB yadutangarije ko iyi ndirimbo yayihimbiye abakundana ndetse yanatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya ahagaragara mu gihe cya vuba.

 Umuhanzikazi Meek Rowland
Umuhanzikazi Meek Rowland akorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za Amerika

Meek Rowland kuri ubu uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho anakorera umwuga we w’ubuhanzi yadutangarije ko hari n’izindi ndirimbo zirimo gukorwa muri studio zitarajya hanze akaba asaba abafana be gukomeza kumushyigikira bumva ndetse banakoresha indirimbo ze, nawe yavuze ko atazabatenguha ko azahora abaha indirimbo nziza ndetse anakomeza gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be bakorera umuziki nyarwanda hanze y’U Rwanda kwerekana ishusho nziza y’umuziki nyarwanda.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo LALA ya Meek Rowland

Meek Rowland – LALA

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meek Rowland – LALA

Umuhanzi Ngabo Evy agiye gutangiza ishuri rya muzika (inkuru irambuye)