Umuhanzikazi Marina yahishuye ko imwe mu mpamvu ituma aterekana umukunzi we harimo n’umubyeyi we.
Marina ni umwe mu bahanzi bigoye cyane kumenya amakuru ye mu rukundo, kuva yaza mu muziki aho yagiye anugwanugwa we yarabihakanaga akavuga ko atari ukuri. Ibi ahanini byaterwaga n’abasore bajyaga bavuga ko bakundanye ariko nyuma yaza kwamamara akabatera uwinyuma.
Mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru Iras Jalas yavuze ko ubu ari mu rukundo ariko ahakana amakuru avugwa ko asigaye akundana na Yvan Muziki.
Ati “Ubu nibwo navugwa ko ndi mu rukundo bikaba ari ukuri. Nafashwe n’undi musore naho abavuga ibya Yvan Muziki ntabwo ari ukuri gusa ni inshuti yanjye ikomeye cyane ariko ntabwo twakundana nkuko abantu babivuga.”
Marina avuga ko kuba atajya atangaza umusore bakundana ahanini biterwa n’umubyeyi we kuko aba adashaka ko yazabona ayo makuru akamufata ukundi.
Ati “Nta mpamvu bwite mfite yo guhisha uwo nkunda, gusa mba numva ntavuga umukunzi ibaze nka Papa abonye icyo kiganiro mba numva mfite ubwoba bitewe n’ukuntu yamfuhiraga.”
“Mba numva anteye ikibazo byambangamira, havuyeho ibyo hari ubuzima bwite bw’umuntu ntabwo biba ari ngombwa ko bijya hanze ngo abantu bose babibone.”
Umusore bari gukundana kuri ubu ngo niwe wambere bakundanye. Ati “Abandi bose bazanyitirira mu rukundo barabeshya njye nta musore numwe twigeze dukundana ngo dutandukane.”