Umuhanzikazi nyarwanda Clarisse Karasira yafashe icyemezo cyo kudasiba konti ye ya Twitter nyuma yiminsi mike atangaje ko atazongera kugaragara kuri uru rubuga nkoranyambaga.
Kuwa 4 Kanama 2022 nibwo uyu muhanzikazi wibera muri America yari yatangaje ko ashobora kuva kuri twitter guhera ibintu bibi ahabonera.
Gusa kuri uyu wa 6 Kanama , Clarisse Karasira nibwo yatangaje ko yakiriye ubutumwa bw’abantu batandukanye bamugira inama yo kutava kuri uru rubuga maze arabyumva.
Mu butumwa bwe yashimiye buri muntu wamuhamagaye, uwamwandikiye maze akamwibutsa ko ibyo akora bikenewe bityo ko yabyumvise akaba yahinduye umugambi we.
I want to express my profound appreciation to everyone who reached out to me on calls, inbox and emails reminding me the urgency of what I do. You are all the voices of God on earth and you have challenged me to stay at the course. May our lights shine even more brighter ♥️
— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) August 6, 2022