Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo Munakampala yahawe urw’amenyo nyuma y’ubusabe yari asabye kabuhariwe mu mukino w’amaguru Cristiano Ronaldo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye , uyu muhanzi yasabye Cristiano Ronaldo kuba bahura bagasangira ibyo kurya bya saa sita cyangwa ataboneka kubya saa sita bagapanga gusangira iby’ijoro.
Ykee Benda yagize ati:” Uraho Cristiano Iyi ni inshuro ya 2 ngerageza kuba nakugeraho muvandimwe , Reka dusangire ibya saa sita cg ibya n’ijoro , ejo ku mugoroba nzaba ndi i Riyadh ,ndagutegereje munyabigwi “
Ubu busabe bwa Ykee Benda bwatumye abamukurikira ,cyane abo mu gihugu cya Uganda bamuha urw’amenyo bavuga ko Cristiano atabona umwanya wo gusangira nawe ,, hari uwitwa Dan Bryn Lutu yagize ati:” Birasekeje uburyo Ykee Benda ategereje ko Cristiano amusubiza”
Uwitwa Scovie we yagize ati:”iyi niyo mpamvu ibyamamare bikomeye ku isi bitubaha abahanzi bacu , Ubundi iyo niyo foto nziza ufite mu bubiko bwawe?”