in

Umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Goodlife yahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.

Nyuma y’ibyamamare bitandukanye birimo Alkiba,umuhanzi Weasel wahoze mu itsinda rya Goodlife yagaragaje ko ashyigikiye Umutoni Lea,uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aho afite numero ya 27.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’ubusanzwe agerageza kuvuga nubwo ataruzi cyane. Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye yagize ati “Mutore Umutesi Lea nimero 27 kuba Miss Rwanda 2021. Murakoze”

Ni ubutumwa bwakiranywe yombi n’abashyigikiye uyu mukobwa basanzwe bakurikira Weasel.

Si uyu muhanzi wo mu itsinda rya Goodlyfe gusa ugaragaje ko ashyigikiye Umutesi Lea kuko na Ali Kiba wo muri Tanzania mu minsi ishize yari yagaragaje ko amushyigikiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Miss Rwanda 2021:Hahishuwe uko abakobwa 10 ba mbere bazatoranwa muri iri rushanwa.

Biteye agahinda:Umwana w’imyaka 11 akomeje kugira uruhu rumeze nk’ibuye|Ababyeyi be baratabaza.