in

#Miss Rwanda 2021:Hahishuwe uko abakobwa 10 ba mbere bazatoranwa muri iri rushanwa.

Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigere ku musozo hakamenyekana uzatwara iri kamba ,kuri ubu hamenyekane uburyo abakobwa 10 bazatorwamo.

Umwe mu bayobozi ba Miss Rwanda yatangarije IGIHE, ko amanota azinjiza abakobwa mu icumi ba mbere bari kuyakorera mu marushanwa atandukanye bari gukorera mu mwiherero.

Yagize ati “Abakobwa bari gukora amarushanwa atandukanye; siporo, ikizamini cyanditse, ikizamini cyo kuvuga, n’andi menshi. Icumi bazitwara neza nibo bazaba bafite amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere.”

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, abakobwa bose uko ari 20 bari mu mwiherero bazatambuka imbere y’akanama nkemurampaka. Nyuma yo kukiyereka bahazahita batoranywamo icyenda ba mbere biyongeraho uwagize amajwi menshi.

Icyakora n’ubwo amarushanwa ari gukorerwa mu mwiherero ariyo azagena abazinjira mu icumi ba mbere, ntibivuze ko gutsinda rimwe muri yo bihita bitanga itike ku buryo budasubirwaho.

Abazitwara neza mu marushanwa yose ni bo bazagira amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere, kuko hazateranywa amanota bagize mu marushanwa yose bityo hakamenyekana icumi ba mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso simusiga byakwereka umusore watangiye kugurumana umuriro w’urukundo.

Umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Goodlife yahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.