in

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria wakanyujijeho n’umunyarwandakazi yakoze ubukwe.

Umuhanzi ufite izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria Skales wahoze akundana n’umunyarwandakazi Neza, yakoze ubukwe n’umukunzi we usanzwe ari umunyamideli.

Skales n’umukunzi we yasimbuje Neza

Ubu bukwe bwa Skales bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bwitabiriwe n’inshuti ze zirimo na Harmonize wo muri Tanzaniya.

Skales yakoze ubukwe nyuma y’aho muri Werurwe 2021 yari yambitse impeta uyu mukobwa amusaba ko bazabana.Mbere yo gukundana n’uwo bakoze ubukwe, Skales yabanje gukundana n’umunyarwandakazi Neza batandukanye mu mpera za 2019.

Skales na Neza

Neza yamaze igihe kinini aba muri Nigeria ndetse byavugwaga ko abana n’uyu musore wari uri kumufasha kongera kugaruka mu muziki.

Mbere y’uko batandukana byavuzwe ko Skales yaba yarateye inda Neza, ariko byarangiye uyu mukobwa atabyaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje cyane:Uyu mukobwa mwiza utagira isura yabuze uwamuvura ku Isi.

Cyore: Umugeni yakubiswe iz’akabwana ku munsi w’ubukwe bwe ashinjwa gutwara umugabo w’abandi.