in ,

Umuhanzi Sufuri mubasohoye indirimbo nshya za Weekend

Umuhanzi Tuyisenge Eric uri kuzamuka mu muziki nyarwanda mu mazina ya Sufuri yasohoye indirimbo nshya ndetse anakomoza ku kuba yaravuye mu bisigo akaririmba.

Mu kiganiro yagiranye na Goodrich TV binyuze mu kiganiro “Step up Impano n’ubuhanga” uyu muhanzi yavuze ko atari yatangira umuziki yabanje kuwukunda ariko muri icyo gihe yakoraga imivugo n’ibijyanye n’ubusizi.

Umuhanzi Sufuri yasohoye indirimbo nshya

Yagize ati:”Njye ubundi ntari natangira umuziki nabanje kuwukunda nkiri mu mashuri yisumbuye nakoraga imivugo noneho nkumva umunsi umwe nzaririmba nyuma nibwo naje kwerekeza muri situdiyo mperekeje umuhanzi w’inshuti yanjye birangira nanjye iyo ndirimbo nyigiyemo imaze gusohoka nakumvisha abantu nkababwira ko ndimo bakambwira ngo ninkomerezaho ndabishoboye, ibyo byanteye imbaraga bituma nywinjiramo byimbitse ubu nta gahunda yo kuwureka mfite”.

Umuhanzi Sufuri watangiye ari umusizi ubu akaba aririmba

Uyu muhanzi uherutse gushyira indirimbo nshya hanze yise “Ndamajye na Ndamaze” yavuze ko igisobanuro k’izina ry’iyi ndirimbo, ari uguca munzira imwe cg iyindi ujya guhiga ubuzima ndetse ntacyo witayeho kabone nubwo byagorana cyane cg ukanabitukirwamo utirengagije no kuba wabiseberamo. gusa igihe uzi icyo ushaka byose uba ugomba kubyihanganira ndetse ukabicamo nk’intore.

uyu muhanzi ndetse yabajijwe umubare w’indirimbo amaze gukora, asobanura ko amaze kugira indirimbo 3, kd akaba ateganya no gusohora indi nshya bitarenze uku kwezi. ngo Kandi ibanga ni uko azajya ahora Azana udushya mubijyanye na kariyeri ye y’umuziki.

Kanda hano urebe indirimbo nshya y’umuhanzi Sufuri:

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byahinduye isura muri Catholic! Itsinda risanzwe rikora indirimbo zihimbaza Imana ryashyize hanze indirimbo y’urukundo

Hazaca uwambaye! Tombora ya 1/4 muri Champions league isize amakipe amanye uko azesurana